Nyuma y’isezererwa ritunfuranye muri Chelsea Fc, umunya Porutigali Jose Mario Dos Santos Felix Mourinho ntiyatinze kugaruka muri Champiyona ifatwa nkaho ariyo ikomeye ku isi ( English Premier League) mu ikipe ya Manchester United, gusa ikigereranyo umukinnyi Eden Hazard rutahizamu uca ku mpande mu ikipe ya Chelsea w’imyaka 26 gusa, yakoze agereranya umutoza Jose Mourinho ndetse n’umutoza wa Chelsea w’ubu Antonio Conte nticyashimishije na gato uyu mugabo w’amateka n’ibigwi Jose Mourinho.
Mukiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’igitangazamakuru Skysport cyo mu bwongereza, yagaragaje mu magambo ye itandukaniro rikomeye riri hagati y’aba bagabo bose bamuciye imbere, yagize ati:”Nous travaillons beaucoup sur le positionnement tactique et nous savons exactement quoi faire sur le terrain, je sais où je dois aller et où les défenseurs doivent aller,  Avec Mourinho, nous avions un système mais nous ne le travaillions pas à l’entraînement. Nous savions ce qu’il fallait faire car nous sommes professionnels mais peut-être que les automatismes étaient légèrement différents.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Turakora cyane kubyerekeye imikinire yo mu kibuga, kandi tuzi neza icyo tugomba gukora mu kibuga kuko tuba twanagikoze mu myitozo, mba nzi aho ngomba guhagarara nk rutahizamu, n’abakinnyi bugarira baba bazi aho bagomba guhagarara, Tukiri kumwe na Mourinho, twari dufite uburyo ntakuka bw’imikinire, qriko mu myitozo ntitwakoraga cyane, twari tuzi iyo tugomba gukora gusa nk’abakinnyi babigize umwuga, gusa imikorere y’aba bagabo bombi irahabanye.”