Abashakanye bazwi nka Paulin na Dorica bagaragaje mu kiganiro ko ari abavandimwe ndetse bamaze kubyarana abana bane.
Paulin, umusore w’imyaka 28 yatangaje ko we na mushiki we, Dorica batandukanye n’ababyeyi babo mu ntambara yabereye i Bunia, muri DR Congo bakiri bato.
Bombi bahungiye muri Miti nta kimenyetso cyababyeyi cyangwa abavandimwe babo bazi.
Intambara irangiye, Paulin yatangaje ko yasubiye muri Bunia gushaka ababyeyi babo ariko ntiyabasha kubona ibimenyetso byabo cyangwa umuvandimwe uwo ari we wese.
Nyuma yo gushakisha ababyeyi be, Paulin yahisemo gusubira muri Miti kubana na mushiki we.
Abavandimwe bombi basigaye bafite intimba nyuma yo kubona nta babyeyi babo ari yo mpamvu Paulin yatanze igitekerezo cyo gushyingirwa na mushiki we.
Impamvu ye yafashe icyemezo kidasanzwe nuko yabafasha kurinda ibisekuru byabo kuko bishoboka ko aribo barokotse bonyine.
Mushiki we yatangaje ko yabitekereje iminsi myinshi mbere yuko abyemera barashyingirwa.
Babanye kuva icyo gihe kandi babyaranye abana bane kuva mubucuti. Abashakanye kandi basobanuye neza ko bazakomeza kubana kandi ko baticuza na gato kubyo bakoze no gufata ibyemezo bisa nk’amahano.