in

Akumiro: umugore yahubutse mu modoka igenda agwa muri kaburimbo arimo kwifata amashusho

Umugore wo mu Bwongereza utatangajwe amazina yahubutse mu modoka igenda ubwo yari yasohoye umutwe mu idirishya ari kwifata amashusho yo kwereka uwo bavuganaga ku ikoranabuhanga rya ‘snapchat’ maze agwa muri kaburimno.

Ishami rya polisi rikorera mu gace iyi mpanuka yabereyemo ryita Surrey Roads Policing Unit mu butumwa ryashyize kuri twitter ryagize riti ‘Nta kindi twavuga gusa uyu mugore ni umunyamahirwe ntabwo yapfuye nta nubwo yakomeretse’.

Ryongeyeho riti “Yari yicaye ku ntebe y’imbere mu modoka yasohoye umutwe agenda afata video ya snapchat, ahubuka mu modoka agwa muri kaburimbo mu mukono we, kuba akiri mu muzima ni amahirwe nta kindi twavuga”.

Umwe mu bakoresha twitter yagize ati “Akwiye gucibwa amande y’uko yatumye umuhanda ufungwa bitewe n’ubugoryi yakoraga”.

Mugenzi we ati “Ikibabaje kurenza ibindi ni uko ubugoryi yakoze butumye avugwa kandi yatumye imodoka zihagaragara bitunguranye, abantu barakererwa bibateza ibihombo byo kutagerera ku gihe aho bari bagiye”.

Umuvugizi wa Polisi y’Ubwongereza ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko saa saba n’igice z’ijoro ariko bahamagawe na telephone ibabwira ko ku mahanda m25 hari umugore uhubutse mu modoka igenda agwa hanze yayo.

Ati “Yakomeretse byoroheje avurirwa ku muhanda. Nta watawe muri yombi nta wapfuye”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda:Umugabo yishwe n’igiti yatemaga (Amafoto)

Evariste washakanye na Mukaperezida ari mu bahatanira ikamba rya Mr Rwanda.