in

Akumiro: umugabo yanogoye amaso y’umwana ayajyana mu bapfumu

Umugabo wo gihugu cya Kenya yatawe muri yombi nyuma yo kunogora amaso y’umwana w’umuhungu w’imyaka itatu maze ayashyira abapfumu.

Uyu mugabo ufite imyaka 28, akaba yayamukuyemo kugira ahige ubutunzi byihuta akoranye n’abapfumu bari bamutunye ayo maso nk’uko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bibivuga.

Uwo mwana w’umuhungu wakuwemo amaso akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugirango avurwe nubwo azamara ubuzima bwe bwose atongeye kubona.

Polisi yo muri Kenya ikaba yafashe uwakoze icyo cyaha naho abandi bari inyuma y’icyo cyaha bakaba barashakishwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’Umunyarwanda aritegura gufata rutemikirere akajya gusinyira ikipe ifite akavagari k’amafaranga mu Barabu

Rayon Sports yarakaye cyane nayo igiye gutera gapapu ikipe ya AS Kigali kuri Rutahizamu karundura