Umunyamideli ukomeye cyane Kim Kardashian usigaye ari umunyamategeko yagaragaye asezeranya abagabo babiri bameranyije kurushinga.
Ku Isi abantu benshi ntago barabishyira mu mitwe yabo neza gusa haraho biba kandi cyane byamaze no kwemerwa ko abagabo babana kandi bahuje ibitsina Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri kwisonga mu bihugu byemera kandi bigaha uburenganzira busesuye ababana bahuje ibitsina.
Umunyamideli ukomeye cyane ndetse wubatse izina ku Isi Kim Kardashian wamaze kuba umunyamategeko yasezeranyije abagabo babiri biyemeje kubana bahuje ibitsina nk’umugore n’umugabo.
Kim Kardashian umunyategeko uherutse gutsinda ikizamini gikorwa n’abantu batangiye umwuga wo kuba abanyamategeko kizwi ku izina rya ‘ Baby Bar Exam’ akacyitwaramo neza ni we wasezeranyije abagabo biyemeje kubana akaramata bahuje ibitsina.