in , ,

AKUMIRO-Intambara itoroshye yarose hagati y’umugabo n’inzoka ya metero 10 birangira ayishe ariko ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye(AMAFOTO)

Mu gihugu cya Indonesia,ubwo umugabo w’imyaka 37 witwa Robert Nababan ubwo yatahaga avuye mu kazi yasanze abantu babuze uko bambuka umuhanda kubera inzoka izwi mu bwoko bwa “Phyton”,nibwo yahise yitambika hagati ashiduka ari kurwana nayo.

Iyo nzoka bamaze kuyica bahise bayimanika batangira kuyikuramo inyama zo kurya

Ku bw’amahirwe make,nubwo yaje kwica iyo nzoka ya metero 10,ariko yahise ajyanwa kwa muganga kubera iyo nzoka yamurumye ku kaboko k’ibumoso inshuro nyinshi.Abagenzi uwo murwano bawukurikiye bumiwe aho ukirangira neza bahise bamwirukankana kwa muganga aho ubuzima bwe buri mu kaga cyane kubera n’uburozi iyo nzoka iba yifitemo.

Uyu mugabo yahise ajyanwa kwa muganga

Uwo mugabo Robert Nababan usanzwe ari umuzamu mu murima w’igihingwa gikurwamo amavuta kizwi kw’izina rya “Palm” mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bahise bashaka kumubaza uko byagenze yabatangarije ko yashakaga kuyifata ku murizo ngo ayikure mu muhanda nibwo yahise imuruma nawe mu kwirwanaho yisanga intambara yarose

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Humble Gizzo n’umugore we bakoze igikorwa cy’intangarugero gikomeje gushimisha benshi

Imodoka nshya ya Cristiano Ronaldo yavugishije abantu amangambure(Video)