in ,

Akumiro: Induru z’urudaca mu ikipe ya Arsenal Fc na Alexis Sanchez zafashe indi ntera

Sanchez

Mu ikipe ya Arsenal ibibazo byamaze gufata indi ntera nyuma y’insinzwi y’agasuzuguro batsinzwe na Bayern Munich, ingoma zatangiye kwibyara mo amahari bitewe nuko ibibazo byose abakinnyi batangiye kubishyira kumukinnyi w’umunya chilie Alexis Sanchez.

Alexis Sanchez mis de côté par le vestiaire d'Arsenal

Amakuru ava mu ikipe ya Arsenal mo imbere nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily mirror aravuga ko umunya chilie Alexis Sanchez ufite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2018 yashyizwe mu kato na bagenzi be bakinana, bari kumushinja kubatererana mubihe bikomeye banyuzemo ubwo bakinaga n’ikipe ya Bayern Munich, benshi barashimangira ko uyu mukinnyi nta bwitange na buke yagaragaje kugezaho umutoza afata icyemezo cyo ku mushyira kuntebe y’abasimbura umukino utararangira. Ibi kandi bigatizwa umurindi nuko uyu musore mu mukina wa FA cup ikipe ya Arsenal yatsinzemo ibitego 5-0 ikipe ya Lincoln itagira icyiciro ibarizwamo, uyu musore yanze gukora imyitozo ku bushake, bikaba byaratumye abakinnyi bamwe bavuga ngo aho kugira ngo Wenger ave muri Arsenal, Sanchez yayivamo mbere ye. Ibi byose akaba aribyo bibazo bihangayikishije umusaza Arsene Wenger aho biri no gukemangwa ko uyu mwaka ikipe ya Arsenal ikomeje gutya itazaza no muri enye za mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere Video igaragaza impano idasanzwe y’umuhanzi Mugisha Lionel uririmba injyana ya Gospel witabiriye irushanwa rya Afrifame vox

Ishyano ! :: Muri Zimbabwe indaya zakoreye imihango yo gushyingura mu akabari (VIDEO)