Ubukwe bwa Lionel Messi babaye kuri uyu wagatanu taliyi ya 30 z’ukwezi gushize,habereymo utuntu twinshi dutandukanye nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu ziheruka arizo Exclusive: Reba hano amafoto adasanzwe yaranze ubukwe bwa Lionel Messi, ndetse na Reba hano Video ya Lionel Messi n’umugore we bari kubyina yatangaje isi yose(Video), gusa muri ubu bukwe nkuko tubikesha ikinyamakuru Forbes Magazine umukinnyi wa Fc Barcelona Gerard Pique ukundana na Shakira yahahuriye n’akaga.
Ubwo abakinnyi bitabiriye ubu bukwe bari bari gukina umukino uzwi ku izina rya Casino wo gusheta amafaranga bakayaryana hitabajwe umukino w’amakarita, umukinnyi Gerard Pique akijyamo ako kanya yahise aribwa ibihumbi 15 by’amadorari ahita ahaguruka arigendera kuko umugore we Shakira ariko yahise amusaba, amushinja gusesagura umutungo w’umuryango ,ibi bikaba byaratunguye abantu benshi bitewe n’ukuntu aba bantu ari abakire kuburyo ayo mafaranga yahombye ari nk’agatonyanga mu nyanja ukurikije ayo basanzwe bafite.