Umukinnyi Haruna niyonzima mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba isibo yatangaje ibintu bibabaje bahura nabyo mu mupira wa maguru kandi biteye agahinda.
Mu magambo arimo agahinda kenshi avuga ko ibyo yahuriye nabyo mu myaka amaze akina umupira wa maguru atari ibyi Rwanda ariyo mpamvu ntiyifuza ko umwana we w’umuhungu ubu ugize imyaka 13 yazakina umupira nkuko we yabikoze .
Haruna mu magambo ye ati nubwo umwana wange mbona akunda umupira ngewe ntabwo mbyifuza ko yakina ahubwo mbanifuza ko yakwiga gusa buriya azahitamo ibyo ashaka amaze gukura.
Akenshi Haruna ababazwa nuko harigihe ataha ugasanga nk’umwana we amubajije amagambo y’umvishe hanze aha kandi kenshi atariyo bityo bikamubabaza cyane bitewe nibyo itangazamakuru rikunze ku muvugaho .bityo rimwe na rimwe y’umva yarwana bitewe nibyo benshi bakunze kumuvugaho bitari byo.
Gusa nubwo benshi bakunze gupfobya ibyo yakoreye ikipe y’igihugu mu mikino irenga 100 yayikiniye kuri we abona yagahawe icyubahiro ndetse bagaha agaciro ibyo yakoreye mu mupira wa maguru , Haruna yitegura gusezera mu mavubi mu gihe cya vuba .