
Akon yavuze ku bitinda bikomeye biri guhura n’umushinga we ukomeye yise Akon City, umujyi wa kijyambere uteganyirijwe kubakwa muri Senegal no muri Uganda.
Uyu mushinga watangajwe bwa mbere mu mwaka wa 2018, uzanwa n’ishusho ya filime ya Black Panther, wateguwe kugira ngo uherekezwe n’ikoranabuhanga rigezweho nk’irya blockchain n’ifaranga rya cryptocurrency.
Wahise ukurura amaso y’isi yose, aho Akon yijeje abantu umujyi urimo ikoranabuhanga rihanitse kandi urambye, uzahindura ubukungu bw’akarere.
Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyari giteganyijwe gutangira kubakwa muri 2023 kikazasozwa muri 2028. Ariko kugeza ubu, nta bikorwa bifatika by’iyubakwa ryawo biratangira haba muri Senegal cyangwa muri Uganda, bikaba byateje impungenge n’amakenga ku hazaza h’uwo mushinga.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Akon yahumurije abakunzi be n’abafatanyabikorwa avuga ko umushinga ugikomeje, ariko yemera ko ushobora gufata imyaka 15 kugira ngo urangire.
“Ikosa ryanjye rikomeye ni uko namamaje cyane umushinga mbere yo kuwutangiza. Ntekereza ko hari igihe abantu bananirwa kumva uburyo bigora kandi bifata igihe kirekire iyo wubaka ibikorwa remezo. Turi kuvuga ku kubaka umujyi ibi ni ibintu bifata imyaka 10 kugeza kuri 15.”
Mu mwaka wa 2022, Leta ya Uganda yageneye uyu mushinga kirometero kare imwe mu karere ka Mukono, ikaba yaranatangaje ko uzatwara ingengo y’imari ya miliyari 6 z’amadolari y’Abanyamerika (asaga tiriyoni 22 z’amashilingi ya Uganda).