in

Akibisambo kashobotse! Abasore babari bitwikiriye ijoro bica urugi rw’umuturage baramwiba gusa ariko umugambi wabo watumye bisanga mu maboko atari ayabo

Akibisambo kashobotse! Abasore babari bitwikiriye ijoro bica urugi rw’umuturage baramwiba gusa ariko umugambi wabo yatumye bisanga mu maboko atari ayabo.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rulindo, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwiba televiziyo n’ibikoresho byayo nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage.

Uko ari babiri, umwe uri mu kigero cy’imyaka 22 na mugenzi we ufite 19 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Gakubo, Akagari ka Mberuka mu Murenge wa Rulindo ku Cyumweru tariki 27 Kanama ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.

Bakimara gufatwa bahise bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kinihira kugira ngo bakorerwe dosiye, ibyo bafatanywe bisubizwa nyirabyo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Hari ahantu mukorogo idafata” Imyambarire iteye isoni ya Alyne Sano ikomeje kumugira iciro ry’imigani

Uyu muhungu ko mbona abakobwa b’i Nyarugenge bazamurwanira ra! Umusore w’icyamamare Anita Pendo yatitije imbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe -IFOTO