in ,

Akazoza k’umukinnyi Wayne Rooney kamenyekanye

Umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe ya Manchester United muri champiyona Wayne Mac Rooney, nyuma yo kutagirirwa icyizere n’umutoza mushya Jose Mourinho ndetse amakipe yo mu bushinwa agatangira kumugereka amafaranga atagira ingano, kuri ubu we n’umutoza we Jose Mourinho bagize byinshi batangaza ku kazoza k’uyu musore w’imyaka 31 nyuma y’umukino wa Stoke City baje kunganya igitego 1-1 ndetse uyu mukinnyi akaba ariho yakoreye aka gahigo k’umukinnyi watsindiye ikipe ya Manchester United ibitego byinshi.

Jose Mourinho mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino na Stoke
Jose Mourinho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino na Stoke

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Footmercato.net Mu magambo bwite y’uyu mutoza yagize ati:” S’il restera ? Je ne sais pas, c’est sa décision. Je n’aime pas juger les joueurs qui décident d’aller en Chine. C’est leur vie, leur carrière. Ils paient énormément. L’expérience peut être intéressante. Mais pour être honnête, dans le cas de Rooney, je n’en ai aucune idée. Il ne m’en a jamais parlé.”

Mu kinyarwanda yagize ati:” Niba azaguma hano, simbizi icyo ni icyemezo cye bwite, sinkunda kugira byinshi mvuga ku bakinnyi bafata icyemezo cyo kujya mu bushinwa, ni ubuzima bwabo ndetse ninakazoza kabo, abashinwa bishyura neza cyane, umuntu yahakura byinshi byiza, gusa mu by’ukuri kubyerekeye Wayne Rooney, nta makuru mbifiteho, kuko ntarigera abiganirizaho.”

Wayne Rooney mu kiganiro n'itangazamakuru
Wayne Rooney mu kiganiro n’itangazamakuru

Wayne Rooney mu kiganiro n’itangazamakuru nkuko tubikesha 10sport.fr yagize ati:”Je suis dévoué au club. J’y suis depuis un long moment. Le football est un jeu étrange. Tout peut arriver et les choses changent très vite, mais je suis heureux à Manchester United, Bien sûr, je veux joueur plus de matches. Je traverse un bon moment d’un point de vue individuel, et je pense qu’il me reste encore un an de contrat avec une option d’un an supplémentaire. Nous verrons ce qu’il se passera.”

Mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:” Nshimishijwe n’ikipe yange, maze igihe kirekire hano, gusa ruhago n’umukino udasanzwe, ibintu byose birihuta cyane cyane impinduka,gusa nishimiye kwitwa umukinnyi wa Manchester United, yego ndacyashaka gukina indi mikino myinshi, gusa ndi guca mu bihe byiza kandi ndacyasigaranye contract y’umwaka umwe ndetse n’undi ikipe ishobora kuzampa, tuzaba tureba uko bizagenda.

Ayo niyo magambo Wayne Rooney yitangarije nyuma y’ibihuha byinshi bimwerekeza mu bushinwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intara y’Amajyepfo: Abakobwa batagira uko basa bitabiriye Miss Rwanda 2017

Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru #22 (amafoto)