in

Akaya mvugo ngo “Bamukuye ku birayi”! Umugabo w’i Musanze yiciwe n’abajura mu murima w’ibirayi ubwo yageragezaga kurara arinze imyaka ye

Umugabo witwa Nsengiyumva Jean Paul wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo, kuwa 24 Ukakira 2023 mu ijoro yagize amakenga y’imyaka ye y’ibirayi iri mu murima ajya kuyicunga, agezeyo ahahurira n’abajura.

Ubwo abo bajura bari mu murima biba ibirayi bari bitwaje intwaro gakondo zirimo n’imihoro.

Abo bajura bakimara kubona nyiri umurima aje, baramurwanyije bamukomeretsa ku gahanga, atabaje uwitwa Habimana wari uje kumutabara bamutema mu kiganza.

Nsengiyumva yahise ajyanwa kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Busogo akaba ari kwitabwaho n’abaganga ndetse ari no koroherwa nk’uko Gitifu wa Busogo Ndayambaje Augustin yabibwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Shaddy Boo yatangaje ku bijyanye n’ijambo ry’Imana yatumye hibazwa niba ariwe usigaye ukoresha imbuga nkoranyambaga ze

Kwambara isutiya bimaze kuba umugani! Abakobwa b’i Kigali ngo ntibagikozwa isutiya kubera impamvu zabo bwite zitangaje – Amafoto