in ,

Akaryoshye ntigahora mu itama! aba bastar barakundanye karahava, ariko ubu byitwa amateka

“Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rukihanganira byose.”
Mu myaka yatambutse hari benshi mu byamamare nyarwanda bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshwa n’abo bakundanaga. Ubumwe bwabo (…)

“Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rukihanganira byose.”

Mu myaka yatambutse hari benshi mu byamamare nyarwanda bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshwa n’abo bakundanaga. Ubumwe bwabo n’abakunzi babo, bwamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ariko kugeza ubu ibyabo byahindutse amateka.

Akaryoshye ntigahora mu itama! Mu gihe bari mu bihe byiza n’abakunzi babo, Isi babanagamo yatembaga amata n’ubuki, babibaga imbuto zisarurwaho umunezero gusa, babwiranaga amagambo aryohereye kurusha ubuki ariko ku bw’amahari bamwe bagiranye ubu babwirana amagambo akeba ku rurimi.

Zimwe mu nkundo zabiciye bigacika muri showbiz yo mu Rwanda ariko kuri ubu zamaze gusenyuka ni:

Paccy na Lick lick

Bafitanye amateka akomeye mu muziki ndetse by’umwihariko mu rukundo dore ko bafitanye umwana w’umukobwa. Aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri 3 bakundana gusa nyuma yo kwibaruka, ibintu byahinduye isura kugeza ubwo Lick Lick yerekeje muri Amerika.

 

Akigera muri Amerika, Lick Lick yahimbiye Paccy indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ ndetse anakora agace gato k’amashusho agaragaramo acagagura amafoto y’uyu muhanzi bakundanaga.

Pfla na Poeta

 

Pfla na Poeta ni bamwe mu bahanzi bakundanye cyane ntibabihishe ndetse bakabana nk’umugore n’umugabo nubwo batasezeranye byemewe n’amategeko. Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2007, muri 2008 bibaruka impfura maze urukundo rukura kuva ubwo. Bagiye batandukana kenshi bakabihisha ubundi bakabyemera ariko kugeza ubu urukundo rwabo rwarayoyotse kugeza ubwo batakibana mu nzu imwe ngo basangire byose nk’uko byahoze.

Miss Jojo na Saleh

Uwineza Josiane wamenyekanye cyane nka Miss Jojo yakoze umuziki cyane mu myaka ya 2007 kugeza 2011 nubwo yageze igihe akawuhagarika.

 

Uyu mwari yakundanye na Saleh wari n’umwunganizi we (manager) mu bijyanye na muzika ariko tariki 04 Nzeli 2011 nibwo yeruriye itangazamakuru ko iby’urukundo rwabo byarangiye.

Kuva Miss Jojo yatandukana na Saleh nta wundi mukunzi yigeze agira uzwi. Batandukanye mu igihe urukundo rwabo rwari rugeze kure ndetse bitegura no ku rushinga ariko ntibyabahira. Uyu mukobwa yabaye umuyisilamu ku bw’umusore bakundanaga.

Safi na Knowless

Safi umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boyz yagiranye urukundo rukomeye na Knowless benshi bita Kabebe.

 

Aba bombi bagiranye urukundo rukomeye ndetse mu gihe cyabo rwari nta makemwa, basangiye akabisi n’agahiye, babana mu nzu batarasezeranye ndetse bivugwa ko bahuje na Konti muri banki imwe mu zikorera mu Rwanda.

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Umwaka wa 2011 ujya kurangira, byamenyekanye ko Safi na Knowless batandukanye bo bakomeza kubigira ibanga bavuga ko nta kintu na kimwe cyabatandukanya. Uko iminsi yagiye ishira, ukuri kwagiye kwigaragariza buri wese dore ko bari batagisangira haba mu maresitora, mu tubari, kugendana mu modoka ya Safi, gusohokana, gufashanya mu muziki n’ibindi. Ukwezi kwa Nzeli 2011 kwarangiye Safi na Knowless bamagana amakuru yavugaga ko batandukanye ariko amaherezo ukuri kwaje kumenyekana ndetse nabo ubwabo baza kwemera ko batagikundana.

Ubu Knowless n’umugore wa Clement ndetse amutwitiye inda y’imvutsi

Nizzo na Sacha

Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina rya Sacha Kat yakundanye n’umusore witwa Nizzo igihe kirekire ndetse bari mu ba star bake bagaragaza urukundo rwabo. Kuba bombi bari bazwi cyane hano mu Rwanda, byatumaga bahora mu ntonganya zo gucana inyuma ndetse n’ubwumvikane buke.

 

Akaryoshye ntigahora mu itama, nyuma y’urukundo ruhebuje ndetse rwaranzwe n’ibihe byiza nk’uko bigaragara mu mafoto, Nizzo na Sacha Kat baje gutandukana ndetse kuri ubu Sacha afite umwana yibarutse nyuma yo gutandukana n’uyu musore.

Sacha yatangaje ko Nizzo ari we musore bakundanye bwa mbere kuko bakundanye afite imyaka 14, yashyize igishushanyo (ni inyandiko yise ‘Nizzo’) ku mubiri we kizajya gihora kimwibutsa uyu musore.

 

Kuri ubu hashize imyaka ine Sacha na Nizzo batandukanye. Sacha yabyaranye n’undi musore.

Kamichi na Emily Dubois

Kamichi n’Umunyamerikakazi Dubois bakundanye mu gihe kingana n’umwaka ndetse bagira ibihe byiza byo gutembera, Kamichi yereka umukunzi we ibyiza bitatse Afurika. Dubois Emily ukomoka muri Amerika yari yaje mu Rwanda ku mpamvu z’akazi, asubiye iwabo ibye na Kamichi byatangiye kugenda biguru ntege kugeza ubwo batandukanye bucece.

 

Bidatinze Kamichi yaje gutangaza ko urukundo rwe na Emily rwarangiye kuri ubu akundana n’umunyarwandakazi witwa Mwamikazi Annick.

Kamichi ari kubarizwa ku mugabane wa Amerika aho yagiye ku tariki ya 16 Mata 2014 asiga ambwiye abanyarwanda ko azagaruka ku tariki 8 Kamena 2014 none amaso yaheze mu kirere.

Prince Kid na Miss Sandra Teta

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ntagikundana na Sandra Teta, bitewe n’ukutumvikana ku myitwarire hagati yabo. Buri wese muri bo ahitamo kugira ibanga icyo bapfuye nyir’izina, ariko bombi bagahuriza ku kwemeza ko batagikundana nk’uko byari bisanzwe bizwi. Mu minsi mike ishize Prince Kid yemereye inshuti ze ko ari Sandra wamwanze.

 

Prince Kid na Sandra batangiye gukundana ubwo uyu mukobwa yari amaze guhabwa ikamba ry’igisonga cya mbere cya nyampinga w’icyahoze ari SFB.

Nyuma yo gutanduka kwa Prince Kid na Sandra habayeho gukundana na Derek uririmba muri Active nyuma birangira nawe batandukanye .

Producer David na Anita

 

Nyuma y’imyaka hafi ibiri bari bamaze bakundana, Anita Pendo na Producer David bafashe icyemezo cyo guhagarika iby’urukundo rwabo buri wese akita ku buzima bwe, gusa bagashimangira ko batandukanye ku neza badashwanye ariko ntibasobanure neza ibyo baba barapfuye.

Gutandukana kwa Anita na David byatunguye benshi kuko aba bombi bavugaga ko bafitanye umushinga wo kubana.

Anita yatandukanye na David nyuma yo gukundana na Nizzo wo muri Urban Boyz batatindanye kubera ukutumvikana bagize.

Producer Fayzo na Deborah

Mu gihe cyabo cy’urukundo aba bombi bagize ibihe byiza gusa gucana inyuma byatuma amasezerano bari bafitanye mu rukundo asinyurwa buri wese akomeza inzira ze. Fayzo wamenyekanye cyane mu gutunganya amashusho naho Deborah akaba umwe mu bakobwa bagaragaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ndetse akaza kwinjira mu muziki.

 

Ibyari ibyishimo hagati y’aba bombi byamaze guhinduka imibabaro dore ko badacana uwaka.

Debby na Fayzo batandukanye mu mpera z’umwaka wa 2012.

True.D na Babla

Mugire Immaculée winjiye mu muziki nka Babla yahishe kenshi umukunzi we ariko agera igihe yerurira itangazamakuru ko True D ari inshuti ye bakundana.

True D na Babla ntibamaranye kabiri kuko bidatinze uyu musore yahise akorana ubukwe n’undi mukobwa Babla asigara arira ayo kwarika.

Bac-T na Anita

Anita ni umwe mu bakobwa bakundanye n’ibyamamare byinshi hano mu Rwanda. Yakundanye na Bac-T igihe gito, bombi baje kubona ko batashobokana maze bafata umwanzuro wo kurekana, nyuma Bac-T yaje gukorana ubukwe n’umukobwa witwa Rugina Gabriel, kuri ubu babana nk’umugore n’umugabo.

Vd Frank na Dada Cross

Umuhanzi w’umuririmbyi akaba n’umukinnyi w’amafilime VD Frank yakundanye n’umuraperi Dada Cross ndetse bakinana filime y’urukundo.

 

Aba bombi nubwo bagikundana babwiraga itangazamakuru ko umwe yaremewe undi ndetse bifuza kuzarushinga byarangiye nta mugisha babibonyemo.

Bari mu bakundanye bake bagiye bashyira ku mugaragaro amafoto yabo hanze basomana cyangwa bari mu bindi bikorwa bidapfa gushyirwa ku karubanda.

Platini na Rozy

 

Platini yakundanye n’umuhanzi Rozy biganaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda,urukundo rwabo rwararyoshye dore ko bahuriraga no kuba bombi ari abahanzi.

 

Platini amaze gutandukana na Rozy yishumbushije undi

Ntibyatinze baje gutandukana ndetse buri wese kuri ubu avuga ko afite undi mukunzi nubwo batifuza gushyira amazina yabo mu itangazamakuru.

Nizzo na Anita

 

Anita akibura Nizzo yahise afata David ariko na we ntibarambanye

Nyuma yo gutandukana na Bac-T, Anita yahise yishumbusha Nizzo wo muri Urban Boyz. Barakundanye nubwo nta n’umwaka bamaranye, buri wese yahise ashaka uwo bakomezanya urukundo kuko babonaga ntaho berekeza.

Nasson na Bonne

 

Nasson yakundanye n’umukobwa witwa Ineza Enrie Bonne, igihe kirekire gusa urukundo rwabo ntirwaje kuramba kuko Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family yaje kugenda akwirakwiza amagambo y’uko yaryamanye na Bonne maze biba intandaro yo gutandukana kwe n’umukunzi.

Bonne yagiye yisobanura kenshi kuri Nasson amumbwira ko amagambo bamuvugaho ari ibinyoma gusa undi nta mahirwe yongeye kumuha iby’urukundo rwabo birangira gutyo.

Sandra Miraj na Yakubu

Sandra Miraj umukobwa w’umuraperi mu Rwanda yakundanye na Yakubu benshi bavugaga ko ari Manager we.

 

Sandra Miraj yagiranye ibihe byiza na Yakubu nubwo batandukanye nabi ndetse hafi no gufatana mu mashati.

Nyuma yo gutandukana n’umukunzi we, Sandra Miraj yagiye avuga ko yacitse integer muri muzika dore ko uyu musore hari byinshi yamufashagamo.

M-Cool na Aline

Aline wamamaye kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi yakundanye na Maurice umwe mu bagize itsinda rya Big Gun.

 

Aline yaje gufata rimwe mu mazina y’umukunzi we ahita yitwa Aline Cool biturutse ku mateka y’urukundo rudasanzwe n’umuhanzi M-Cool.

Ibihe biha ibindi, Aline na M Cool baratandukanye Aline yegukanwa na Manzi Fils bakoranye n’ubukwe.

Producer Clement na Ariane

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 nibwo urukundo rwa Clement na Ariane rwashinze imizi. Gusa umukobwa yaje kujya gukomeza amasomo ye mu gihugu cy’u Bushinwa ndetse n’urukundo rwabo rutangira gucika intege kugeza ubwo batandukanye burundu.

 

Muri Mata 2013 nibwo Clement yagiye kuruhukira mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou benshi batangira gukeka ko yaba yagiye gusura Ariane gusa we abyamaganira kure avuga ko yajyanwe no gusura murumuna we witwa Kefa uhiga.

 

Nyuma ya Ariane, Clement yagiye avugwaho gukundana na Knowless gusa we akabyamagana

Young Grace na Ntwari Army

Abayizera Grace uzwi mu muziki nka Young Grace yakundanye na Army imyaka igera muri ine nk’uko uyu mukobwa yagiye abitangaza.

Young Grace n’umukunzi we bavuzwe cyane mu itangazamakuru kubera amakuru y’udushya yagiye abaranga ariko byarangiye batandukanye mu buryo butazwi.

Emmy na Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi

 

Urukundo rw’aba bombi rwashinze imizi mu mwaka wa 2011. Buhoro buhoro ibyari umunyenga w’urukundo bigenda biyoyoka kugeza ubwo uyu munsi nta muntu uzi iherezo ryabo.

Maitre Jado n’umugore we

 

Umuhanzi Maitre Jado n’umugore we baramamaye cyane mu Rwanda ndetse iby’urukundo rwabo byavuzwe cyane mu itangazamakuru kugeza ubwo barushinze mu mpera za 2011. Bidatinze, muri Gicurasi 2012 nibwo Maitre Jado n’umugore we bafashe umwanzuro wo gusaba gatanya ndetse ubutabera bwemeza ko buri wese yemerewe kubaho nk’umuseribateri nubwo bari barasezeranye kubana akaramata.

Aline Cool na Sina Jerome

Nyuma yo gutandukana n’umuhanzi M-Cool wo muri B-Gun, Aline yahise yishumbusha undi musore witwa Sina icyo gihe wakiniraga ikipe ya Rayon Sports. Na we ntibarambanye dore ko mu mwaka wa 2013 yamutaye akundana n’uwitwa Fils bahita banakorana ubukwe.

 

Aline yahisemo kurushinga nyuma yo gutandukana na Sina

Igikundiro cye, uburanga bwe n’imiterere bya Aline Cool byatumye agaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi zabiciye bigacika z’abahanzi bazwi cyane mu Rwanda no muri Uganda harimo “Akanyarirajisho” ya Jay Polly, “Ifoto” ya Khizz, “No One Like Me” ya Dream Boyz na Eddy Kenzo n’izindi.

Source :IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Aline we miss u
Aline we miss u
7 years ago

Ni byiza kuba muduha amateka
Aline yarashatswe nyuma arabyara umwana w’umukobwa ariko umugabo yyaramutengushye batana 2015
Ubu hashize umwaka Nina ntibeshye
Muzadukurikiranire amakuru ye twaramukundaga
Niwe mukobwa waturyoherezaga of all the time

Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru #11 (amafoto)

Dore imyanya y’akazi muri I&M Bank