in

Akamaro ko gutera akabariro ukarangiza ku bantu b’igitsinagabo

Igihe cyo kurangiza kirangwa n’ibimenyetso binyuranye ku bagabo ariko muri rusange harimo impinduka mu guhumeka, gutera k’umutima, kuzamuka k’ubushyuhe, gusa n’ususumira ndetse no kumva uri mu yindi si. Abagabo benshi kurangiza no gusohora biragendana ariko kuko ari ibintu 2 bitandukanye bishobora kuba no mu bihe bitandukanye. Kuko ushobora kurangiza ariko ntusohore. Nubwo abagabo benshi bibafata iminota 3 gusa kuva batangiye imibonano ngo barangize, ariko icyegeranyo rusange ni iminota hagati ya 7 na 14.

Kuramba

Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bo muri South wales mu 1997 bwerekanye ko abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’abandi

Kanseri ya Prostate

Inyigo yakozwe mu 2004 n’ikigo nyamerika kireba ibya kanseri (National Cancer Institute) yerekanye ko abagabo barangiza byibuze inshuro 21 mu kwezi ibyago byabo byo kurwara kanseri ya porositate bigabanyukaho 30% ugereranyije n’abandi. Kuko kurangiza ahanini bijyana no gusohora, bijyana no gusohoka kw’amasohoro akuze ashobora gutera kanseri kubera gutinda mu mugabo.

Kugabanya uburibwe

Mu gihe cyo kurangiza harekurwa umusemburo wa ocytocin ukaba ukunze kwitwa umusemburo w’urukundo. Ubusanzwe ku bagore uyu musemburo ukorwa ku bwinshi mu gihe cyo kubyara kugirango ufashe mu kugabanya uburibwe no kumufasha gukira vuba. Ubu hari gukorwa ubushakashatsi mu kureba niba ocytocin itakoreshwa mu kuvura uburibwe buhoraho (nko ku barwaye kanseri, abakoze impanuka) ndetse no kuvura umutwe w’uruhande rumwe.

Gusinzira

Mu gihe cyo kurangiza; umusemburo wa dopamine urarekurwa ugakurikirwa na oxytocin hamwe na za endorphins. Ibi bikaba bitera gusinzira neza nyuma y’imibonano.

Gutinda kurangiza

Niba wajyaga wibaza icyagufasha kujya utinda kurangiza, umuti wa mbere ni ukongera inshuro urangiza. Iyo uri kurangiza umubiri ukoresha ingufu bityo bikawufasha kumenyera igikorwa cy’imibonano.

Imikorere y’ubwonko

Mu gihe cyo kurangiza imikorere y’ubwonko iriyongera dore ko amaraso ajyamo aba yiyongereye bityo n’umwuka wa oxygen ujyamo ukiyongera. Ibi rero bituma ubwonko bw’umuntu urangiza kenshi buba bukora neza kandi butekereza byihuse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi yasebeje umusore wari ugiye kuyiterera ivi imukorera ibidasanzwe(Video)

Abantu batunguwe no kubona abanyamakuru bagize studio inzu y’abasiribateri (ghetto) – Amafoto