in

Akabo kashobotse: Police y’Igihugu yerekanye abandi bantu 4 bafatanwe amafaranga y’amiganano

Mu bihe bitandukanye Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare n’aka Kamonyi yafashe abantu bane bageragezaga gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agera ku bihumbi 21.

Mu bafashwe harimo abasore batatu; uw’imyaka 22, uwa 24 n’uw’imyaka 28 y’amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Kibirizi akagari ka Mbare mu murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare, bari bafite ibihumbi 16Frw y’amiganano n’undi musore w’imyaka 28 wafatanywe ibihumbi bitanu mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi.

Ni nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu Karere ka Gasabo naho hafatiwe umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100 yageragezaga gukwirakwiza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Bakimara gufatwa bavuze ko bayahawe n’umugabo wo mu Mujyi wa Nyagatare batagaragariza imyirondoro, ngo bagende bayaguremo ibintu bazagabane kuyo babagaruriye, kuri ubu ugikomeje gushakishwa ngo na we ashyikirizwe ubutabera.

Ni mu gihe kuri uwo munsi mu murenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi hafatiwe undi musore wari wishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu y’amiganano nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; SP Emmanuel Habiyaremye.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe byatumye abacyekwaho icyaha bafatwa vuba, aburira abakomeje kwishora mu gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, abasaba kuba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano, uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ya hoteli bayisenye! Hamenyekanye impamvu yatumye umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wo gusenyera wa Rwiyemeza mirimo wari wujuje etaje ku musozi wa Rebero

Yabonye byinshi ntakeneye kwandavura! Cristiano Ronaldo akomeje gushimwa na benshi nyuma yo guhabwa ikintu atavunikiye akacyanga yivuye inyuma kandi cyari kumuhindurira ubuzima -AMAFOTO