Umucamanza wo muri Espagne yemeje ko imbwa irerwa n’umugabo n’umugore, nyuma y’urubanza rutari rworoshye. Ibi byaje bikurikira gatanya (divorce). Nyuma y’iyi gatanya rero, umugabo n’umugore basanze baburanira uzegukana iyo mbwa.
Urukiko rwa Madrid rwemeje ko impande zombi zifite uburenganzira kuri iyo mbwa nyuma ya divorce. Umunyamategeko wazanye uru rubanza mu rukiko yavuze ko ari icyemezo “kizatanga urumuri ku manza nk’izi”.
Muri iki gihe Espagne irimo gutegura amategeko mashya aho inyamaswa zizaba zidafatwa nk’ibikoresho, ahubwo zigafatwa nk’ibinyabuzima bifite uburenganzira.
Iri tegeko rizorohera abatandukanye kwaka uburenganzira bwo gukomeza kujya abana n’imbwa nyuma ya divorce.
Ku isi hose, amategeko agenga uko bigenda ku bantu bifuza gukomeza kubona inyamaswa zo mu rugo nyuma ya divorce ni make. Ibi ni ingenzi kuberako imibanire y’umuntu n’inyamaswa iba yihariye.Uyu mugore Numugabo we bakaba barashakaga kumenya uzegukana iyi mbwa nyamara birangira bombi bategetswe kuyitaho bafatanyije.