in ,

AKA NI AKUMIRO :Uwahoze ari umukunzi wa Chris Brown yakuyemo imyenda kugira abashe gukorera amafaranga

Karrueche Tran wahoze akundana na Chris Brown yakunze kugaragaza ubwitonze cyane mu gihe cyose yari akiri umurimbyi,stylist.

Nyuma yuko Karrueche atandukanye na Chris muri 2015,Chris yagiye agaragaza ko akimushaka iruhande rwe ariko uyu mukobwa w’imyaka 27 wasaga nkaho yamaze gutahura ko Chris amuca inyuma yaranangiye ndetse agendera kure umuhanzi Chris.

Karrueche yaje gusa n’uhagaritse uburimbyi maze yinjira mu gukina film ari nazo zamuteye kwikuramo imyenda kugira abashe kubahiriza inyandiko ya film yiswe Claws.

Claws ni film y’uruhererekane inyura kuri TNT,uyu mukobwa yinjjijwe mu bayikina nyuma y’ubuhanga no kwamamara yaramaze kugaragaza abenshi bavuga ko yabikuye kuri Chris Brown ariko we yigeze kubwira Chris ko atariwe akesha kwamamara ahubwo ngo icyo yamusigiye ari inkovu ku mutima

Muri iyi film uyu mukobwa agaragara yambaye uko yavutse ndetse bigakurikirwa n’ahandi agaragara umusore amuryamye hejuru.

Usibye Karrueche ugaragara muri Claws abandi bastari bari muri iyi filme ni  Carrie Preston na Dean Norris. Karrueche yakinnye filme nyinshi ariko iyi niyo yambere akinnye yambaye ubusa,izindi yakinnye ni nka 3-headed weekend with the family,Only for one night,the fright night flies.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uko imiterere mishya ya Princess Priscillah iri gutera abasore ubusambo abandi bakamwihaniza (amafoto)

Akumiro: intambara y’ubutita hagati ya T.I na Chris Brown bapfa umugore (iyumvire)