Bisanzwe bimenyerewe ko mu mupira w’amaguru buri kipe yose igira umutoza umwe mukuru gusa ibyo Federation y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Zimbabwe yakoze byasekeje benshi ndetse bituma hibazwa ku mikorere y’iri shyirahamwe.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya BBC biravugwako ikipe mu gihugu cya Zimbabwe, ikipe yabo y’umupira w’amaguru ifite abatoza batatu bakuru aho kugira umutoza umwe, abo batoza ni Norman Mapeza ushinzwe gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika(CAN) akazanayitoza nibaramuka babonye itike, hakaza na Rahman Gumbo ushinzwe gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) nawe akazayitoza nibaramuka babonye itike, ndetse hakaza na Marimo Chidzambwa uzatoza abakinnyi bazitabira igikombe cya COSAFA. Ibi bintu aka aribyo byatangaje abantu bitewe nuko abakinnyi bazifashishwa muri aya marushanwa ari bamwe ariko bakaba bafite abatoza batatu batandukanye.