Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo mu Rwanda, yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Diamond Platnumz byongera gushimangira umubano wihariye bafitanye.
Uyu mugore uherutse kuvugwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mvugo ’odeur ya ocean’ yakoresheje mu kiganiro kuri televiziyo, yakunzweho kuvugwaho kugirana ubumwe na Diamond Platnumz mu bihe bitandukanye ndetse ni umwe mu b’imbere bakiraga uyu muhanzi ubwo yabaga yaje mu Rwanda, hagakekwa indi mibanire hagati ya bombi.
Diamond amaze iminsi mu birori by’ubudasiba yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 28 yujuje ku wa Mbere, tariki 2 Ukwakira 2017. Mu birori bitandukanye yagiye akora mu minsi ishize ntihigeze hagaragara umugore we, Zari, nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi mu rugo rwabo kubera uruhinja uyu muhanzi yabyaye ku munyamideli, Hamisa Mobeto, ukomeye muri Tanzania.
Shaddy Boo wahawe ubutumire na Diamond akerekeza muri Tanzania kwitabira ibirori by’isabukuru ye, yashyize kuri Snapchat amwe mu mafoto n’amashusho y’urugendo rwe muri Tanzania. Yongeye no kuri Instagram ashimira Diamond wamutumiye. Yagize ati “Ijoro ryakeye mu musangiro wa nimugoroba w’isabukuru ya Diamond Platnumz. Isabukuru nziza Simba wakoze ku bw’ubutumire bwose.”
Umubano wa Diamond na Shaddy Boo uhatse iki?
Shaddy Boo na Diamond bivugwa ko batangiye kubaka umubano ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party. Yari yahageze mu minsi ya nyuma y’umwaka wa 2014 ahakorera igitaramo cyatumye akurirwa ingofero mu Rwanda.
Nyuma y’igitaramo, uyu muhanzi wari wazanye na Zari bari bahararanye muri iyo minsi, hakwirakwiye amafoto amugaragaza ari kumwe na Shaddy Boo ahagaragara nko mu rwambariro. Icyo gihe haririmbye abandi bahanzi barimo Knowless, Jay Polly, King James na Urban Boyz mu gihe yari ari mu karuhuko.
Andi makuru avuga ko no mugihe Diamond yari ari mu Rwanda muri Nyakanga Shaddy Boo bongeye guhurira i Nyamata mu gitaramo nubwo ngo icyo gihe batabonanye kubera umwanya muto yari ahafite. Uyu mugore asanzwe akorera ingendo zitandukanye no muri Tanzania aho uyu muhanzi akomoka.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere bimaze iminsi byandika ku matohoza yo kugaragaza umubano hagati ya Shaddy Boo na Diamond ariko ntihanzurwe imibanire yihariye hagati ya bombi. Mu minsi ishize Shaddy Boo yanashyizwe mu majwi n’umunyamideli witwa Nalongo Sheila Don Zella wo muri Uganda, wavuze ko uyu mugore wo mu Rwanda ajya abonana na Diamond ndetse akaba ari umwe muri bakeba ba Zari bakomeye ibintu Diamond atigeze yitaho amutumira mu birori by’isabukuru ye itaragaragayemo Zari babyaranye.
Shaddy Boo avuye muri Tanzania mu birori by’isabukuru ya Diamond Platnumz bavugwaho kugirana umubano wihariye, yahoze ari umugore wa Meddy Saleh uri mu bahanga mu gutunganya amashusho mu Rwanda ndetse banabyaranye kabiri ariko baza kwanzura gutandukana.
Diamond yahawe impano y’udukingirizo ku isabukuru ye!
Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kwamamara muri Afurika yatunguwe na Idris Sultan, umusore w’inshuti ya Wema Sepetu bahoze bakundana amubwira ko impano yamuha kuri uwo munsi mukuru we ari udukingirizo.
Idris Sultan yandikiye Diamond kuri Instagram ati “Ngaya 500 genda ugure udukingirizo kugira ngo ibyo bihumbi 70 tubitangemo inkunga na ya Modoka ya RAV4 izajyana umuceri ku bigo by’imfubyi. Isabukuru nziza muvandimwe.”
Ibi yabivuze agendeye ku magambo Diamond yavuze ubwo yemeraga umwana wa Hamisa Mobeto mu minsi ishize. Icyo gihe uyu muhanzi yagize ati “Nakoze buri kimwe umugabo agomba gukora, harimo kumuha amafaranga y’indezo ndetse namuguriye imodoka ya Rav 4.”
Diamond yanavuze ko nubwo yakomeje guhakana amakuru yavugaga ko ari se w’uruhinja rwa Hamisa, ngo yamuhaga amashilingi ya Tanzania 70,000 buri munsi yo kwiyitaho no kumenya buri kimwe ku mwana babyaranye.
Amagambo ya Idris Sultan n’andi yayaherekeje yumvikanisha ukumwishongora kuri Diamond mu buryo bw’urwenya n’ayafashwe nko ’gutesha agaciro abagore’, yanenzwe cyane n’abarimo Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond n’abandi bantu benshi bayatanzeho ibitekerezo bimunenga bituma asiba ibyo yari yanditse byose.
Idris Sultan yongeye kwandika kuri urwo rubuga asaba imbabazi abagore bababajwe n’amagambo yatangaje, avuga ko abubaha ibyo yabikoze ngo nk’uburyo bwo gusetsa abantu no gutera urwenya nk’uko mu buzima busanzwe ari wo mwuga akora.
Source: Igihe