in ,

AKA NI AKAGA! umuhanzi Sean Kingston ubu asigaye yarabaye umutindi nyakujya ku buryo yagiye kubana na nyina

Abenshi mu muzi aza mu Rwanda mu mpera za 2011,burya yaragifite amafaranga kuko ubu amakuru dukesha urubuga Bossip arahamya ko uyu musore yaje gukena kugeza ubwo ava mu nzu yabagamo maze ajya kwibanira na nyina,ndetse ariko ngo ubu ntan’amadolari 500 yifitiye kuri Bank.

 

Bijya gutangira hari muri 2015 ubwo yaguraga imikufi y’akayabo ka $300,000 maze atanga cheque itazigamiye,kuva icyo gihe bimaze kumenyekana,ibyari ibihuha byavugaga ko uyu musore asigaye yarakennye byabaye ukuri kuri benshi.

Ngo Sean ubwe yabwiye urukiko ko afite amadolari atanageze kuri 500 kuri konte ya banki ndetse ngo ntakindi kintu yifitiye ,habe inzu cyangwa imodoka,ibi byaje nyuma yuko umunyamategeko James J. Gangitano yaramaze kmurega avuga ko yaburaniye mu rukiko ariko ararenga ntiyamwishyura $12,500 nk’umushahara bari bumvikanye.

Nyuma James na Sean bumvikanye ko azajya amwishyura $ 20,000 ariko n’ubundi Sean arayabura kugeza ubwo muri 2016 James yagiye kumurega na none maze nk’uko  amasezerano  bari bagiranye yabivugaga Sean yahise ategekwa kwishyura $14,500 ariko nayo arayabura kugeza ubwo James na none asubiye mu nkiko asaba ko umutungo wa Sean Kingston wafatirwa maze akishyurwa ni no muri urwo rwego Sean yagaragaje impapuro zigaragaza uko ubukungu bwe bwifashe muri iki gihe maze abantu bakubitwa n’inkuba .

Kuri konte ze 3 za bank ntana 500$ azifiteho. Nk’uko ngo bigaragara kuri konte ye iri muri Bank of America ngo yatangiranye $18.96 irangizanya $6.96,naho muri Chase bank ngo konte ye yatangiranye $370.68 irangizanya $207.63

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wikwiheba by Fighter P

Dore ibyamamarekazi bikomeye ku isi bikomeje kwamamaza umuco wo kutambara imyenda y’imbere