in

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Aka ni agahebuzo! Umugore w’umuherwe arashaka uwamurongora akajya amuhemba asaga miliyoni 15 buri kwezi

Umugore w’umuherwe witwa Isabelle Johnson w’Umunyafurika ariko usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye kwishyura umushahara wa buri kwezi ungana n’amadorali ya Amerika 15000(asaga miliyoni 15 z’Amanyarwanda) ku mugabo witeguye kumurongora.

Ni ibintu bidasanzwe kuri uyu mugore ufite agatubutse ariko wabuze umukunzi wamuhumuriza umutima bagafatanya urugendo rw’urukundo .uyu mugore akaba yahaye amahirwe umugabo wese wifuza kumugira umugore yo kubona aka kayabo ariko agira nibindi amusaba.

Uyu mugore hari ibindi asaba umugabo wifuza ko babana:

  • Ntugomba kugira uwo ari we wese uvugana na we kuri telefoni yaba abo muvukana cyangwa abandi
  • Mbere yuko tubyara ,hagomba kugira umuntu uza kubana natwe kugeza tubyaye, kandi uzaza agomba kuba ari umukecuru ndetse akaba ari njye umwitaho.
  • Ntabwo ufite uburenganzira bwo gusangiza ubuzima bwacu bwite abandi bantu yaba benewanyu inshuti cyangwa abavandimwe.
  • Nta narimwe inshuti zawe cyangwa benewanyu bagomba kurara hano.Nitwe twenyine tugomba kurara mu nzu yacu.

Iyi nyandiko y’uyu mugore yanyuze kuri LFT,ku maradio ndetse na paji za Facebook yashyizweho ibitekerezo bitandukanye harimo abagabo n’abasore bashishikajwe n’aya mafaranga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Iyakaremye Faustin
Iyakaremye Faustin
2 years ago

Ubwose waba urumugabo cg uba urumukozi? Niba arigutyo bimeze waba umeze nkimbohe yo murugo, ayo makondisiyo yasizeho arakomeye cyane,sinzi kwazapfa kubona uzayiganganira

Joseph
Joseph
2 years ago

Umugabo yabuze aho akwirwa ubwo nyir’urugo yamusangaga aryamanye n’umugore we mu buriri bwabo (video)

Julius Chita yamize neza ijwi rya Bulldogg | Wumvise iri jwi rye ntabwo washidikanya ko ari Bulldogg (video)