Mutesi Jolly akinnye ku mubyimba w’amunyamakuru wamwibasiye nyuma yaho atawe muri yombi
“Iyo udafite icyo umaze wigira nicyo utwara”
Bivuze ngo, niba ntacyo wafasha umwana w’umukobwa mu rugamba arimo rwo kwihesha agaciro no kwiteza imbere, byibuze muhe serivise yo guceceka, uhagarike kumusebya , kumucekesha , no guhora umucira urubanza.
“Ariko, ndanabwira uwo ariwe wese ko ururugamba ntawaruhagarika ngo bikunde.”
Amagambo ya Rwiyemezamirimo Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, nyuma yaho umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari uherutse kumwibasira atawe muri yombi.