Abafana buzuye imodoka itwara abagenzi imaze guhaguruka i Kigali berekeza i Huye ahagiye kubera umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo #CHAN2023
Ubu iyi modoka yuzuyemo abafana b’ingeri zigiye zitandukanye bahurije hamwe umugambi wo kujya gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi, iri mu nzira imanuka ijya mu Karere ka Huye ahari bubere uwo mukino.
Umukino w’Amavubi na Ethiopia uraba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri 2022 kuri sitade y’Akarere ka Huye nyuma y’uko ubanza banganyije ubusa ku busa muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa.