Ikigo cy’indege za gisivili cya Tanzania, Air Tanzania (ATCL), cyatangaje ingamba zikomeye mu kurwanya uburiganya mu igurishwa ry’amatike y’indege. Ibi byabaye nyuma y’uko abacuruzi 32 bo mu isoko rya Kariakoo basigaye i Guangzhou, mu Bushinwa, bazize amatike y’ibihimbano baguze binyuze muri sosiyete ya Space Travel ikorera i Dar es Salaam.
ATCL yasabye abagenzi kugura amatike binyuze mu nzira zizewe, harimo urubuga rwemewe rw’iki kigo n’ibiro byacyo byemewe, hagamijwe gukumira ubujura bushobora gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Citizen, urukiko rwa Kisutu rushobora gukatira abakozi 12 ba Air Tanzania igihano cy’amande cyangwa igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guteza igihombo gikomeye binyuze mu matike y’amanyanga.
Air Tanzania yahize gukomeza kurinda icyizere cy’abakiliya bayo no gushyiraho uburyo buhamye bwo guhangana n’abatekamutwe, isaba ubufatanye bw’abagenzi mu kubirwanya.