in

Aho yonnye ihoramo! Zari Boss Lady yavuze ukuntu abagabo bose baryamanye na we baba bifuza kumusubira bitwaje umugani uvuga ko imvura igwa ni isubira

Aho yonnye ihoramo! Zari Boss Lady yavuze ukuntu abagabo bose baryamanye na we baba bifuza kumusubira bitwaje umugani uvuga ko imvura igwa ni isubira.

Zari Hassan yahishuye uburyo urukundo rw’abo yita aba Ex be , rubarya bakifuza kumugarukira ngo bongere bakundane.

Uyu mugore wamamaye kurubuga rwa TikTok ndetse no mu gihe yakundanaga na Diamond Platinumz, yahishuye ibanga ry’abo bahoze bakundana , avuga ko bose baba bifuza kugaruka.

“Iyo abo mwakundanye bashaka kugaruka biba bivuze ko utigeze uba ikibazo. Rero kuri njye ntabwo amahirwe aza inshuro ebyiri ! Murabeho”.

Uyu mugore wamamaye kuri TikTok akunda gukoresha uru rubuga afiteho abarenga Miliyoni mu biganiro bitandukanye bigaragaza ibitekerezo bye byahariye.Zari yatandukanye n’abagabo bazwi muri barimo Diamond Platinumz umunyamuziki kabuhariwe muri Afurika no ku isi.

Yishongoye kubo bakundanye maze agira ati:” Ngiye kuba umugore muzahora mwibuka, uwo muzahora mwitaho ufite umutima mwiza, kandi muzahora mutakambira ngo abahe urukundo. Sinkibitaho mwakabaye mwarampaye umwanya mukimfite. Kumbura niwo mwaku muzagira mubuzima bwanyu”.

Amazina ye bwite ni Zarinah Hassan , yavutse tariki 23 Nzeri 1980. Uyu mugore w’abana 5 yiyitaho ku buryo abenshi batekereza ashobora kuba ari mu myaka 20 dore ko aherutse no kugura amenyo mashya akishyirishaho na Simples.

Umwe mu bakundanye na Zari harimo uwitwa , Ssemwanga Ivan. Uyu yari umucuruzi ukomeye , batandukanye bakoze gatanya, bihungabanya imyidagaduro yo muri Tanzania na cyane ko ariwe mugabo wa Mbere wa Zarinah Hassan.

Zari Hassan yabanye na Ivan imyaka ibarirwa muri 12 , amakuru akavuga ko bahuye ubwo Zari yari avuye mu Bwongereza ajya muri Afurika y’Epfo. Zari na Ivan bafitanye abana 3, Diddy , Pinto na Quincy.Zari yaje gutandukana na Ivan bakoze gatanya amushinja kumuhohotera gusa Ivan akomeza kwiringira ko bazasubirana.

 

 

 

 

 

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yose arakomeye: Ihere ijisho urutonde rw’amakipe azakina igikombe cy’Afurika 

Haruna Niyonzima ni umwe mubahuriga biteguye kujya gushyigikira ikipe ya Rayon Sports ifite akazi katoroshye i Benghazi