in

Aho umutindi yanitse ntiriva koko! Titi Brown agiye gusubizwa mu rukiko bishobora no kumuviramo gusubizwa muri gereza

Aho umutindi yanitse ntiriva koko! Titi Brown agiye gusubizwa mu rukiko bishobora no kumuviramo gusubizwa muri gereza

Iminsi si myinshi iciyeho umubyinnyi Titi Brown, ubucamanza vwemeje ko agizwe umwere ndetse ko agomba kurekurwa.

N’ibyo koko yararekuwe gusa Ubushinjacyaha bwahawe iminsi 30 yo kujurira icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Ubushinjacyaha bwujuririye iki cyemezo kuko buvuga ko Umucamanza  yirengagije ibimenyetso byatanzwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwakongera  gusuzuma no kwemeza ko ibimenyetso bishinja Ishimwe Thierry bifatika kuko nta gushidikanywa kirimo.

Ubushinjacya bwavuze ko Urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana.

Ubushinjacyaha busanga Urukiko rutaragaragaje inenge iri mu mvugo y’urega kuko bisanzwe ko urega aba ahagarariye umwana kandi atari we wahohotewe.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko urukiko rwisumbuye rwirengagije ikimenyetso cy’amashusho yatanzwe agaragaza umwana wahohotewe ari kumwe n’uregwa.

Ubu bujurire byramutse bwemewe, urega agatsinda uregwa ntakabuza Titi Brown yakatirwa agasubira i Mageragere.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yatangije intambara hagati yayo na Kiyovu Sports nyuma yo gutangaza ikintu gikomeye gikora mu bwonko iyi kipe iyoborwa na General

Ntibirarangira: Nyuma y’uko Titi Brown afunguwe abantu bakabyinira ku rukoma inkuru ye ishobora kuba igiye kumera nk’iya Prince Kid kuko ubu nawe yongeye guhamagazwa n’urukiko