in

Ahazwi nko kuri gereza imageragere hari gukorwa umuhanda werekezayo

Abaturage batuye mu Murenge wa Mageragere, bari mu byishimo bikomeye cyane nyuma y’aho hatangijwe igikorwa cyo kububakira umuhanda wa kaburimo w’ibirometero 8,6 uzava Miduha – Mageragere ngo kuko uzoroshya imihahirane n’indi mirenge bahana imbibi.

Aba baturage bavuze ko babaga mu bwigunge nk’abataba mu Mujyi wa Kigali kubera ikibazo cyo kutagira umuhanda mwiza ndetse byabagiragaho ingaruka cyane ko banaburaga ibinyabiziga bibatwara kubera ko abashoferi benshi n’abamotari batinyaga ko byangirika cyangwa bakabaca amafaranga y’umurengera kugira ngo babatware.

Bavuga ko uyu muhanda niwuzura uzakemura ikibazo cy’ibyondo kiwugaragaramo iyo imvura yaguye n’umukungugu mwinshi uwubamo mu gihe cy’izuba.

Bemeza ko bari bameze nk’abari mu bwigunge kubera ikibazo cyo kutagira umuhanda mwiza, baboneraho gushimira Leta icyo gikorwaremezo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga:umusore w’imyaka 23 yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Inkuru y’inshamugongo kuri Céline Dion:yatangaje indwara ikomeye amaranye igihe ishobora no kumuhitana