Lionel Messi, rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’u Bufaransa ,akazoza ke muri iyo kipe kamaze gusobanuka.
Lionel Messi umaze imyaka ibiri muri Paris Saint -Germain dore ko yayigezemo muri 2021 avuye muri FC Barcelona nyuma y’uko iyo kipe yari ihuye n’ibibazo by’amikoro ikananirwa kumwongerera amasezereno.
Kuri ubu Lionel Messi urikuzuza imyaka ibiri , i Paris ariko itaragenze neza cyane.
Ikinyamakuru L’Equipe cyatangaje ko , Lionel Messi atazakomeza gukina muri Paris Saint-Germain amasezerano ye narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka, kuko impande zombi zananiwe kumvikana ku kuba yakongera amasezereno.
L’Equipe yanditse ko impamvu ebyiri nyamukuru zitumye Messi atandukana na PSG aruko bananiwe kumvikana umushahara bamuha, aho Paris Saint -Germain isaba Messi kugabanya umushahara kugeza kuri 30% , Messi we ntabyumve. Indi mpamvu izatuma Messi agenda ngo ni uko abafana ba PSG bamushinja kutabafasha gutwara Champions League kandi aricyo kintu cya mbere yaziye.
Kugeza ubu Messi amaze gutsinda ibitego 18 ndetse yanatanze imipira 17 ivamo ibitego muri Paris Saint-Germain. Lionel Messi amakuru menshi aramwemerekeza muri FC Barcelona, Inter Miami cyangwa muri Arabia Saudite.