Umukinnyi w’igihangange Nikolas Anelka akaba yatangaje ko Kylian Mbappe azerekeza muri Real Madrid mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo umwaka wa Shampiyona uzaba urangiye, akaba yaratangaje ko agomba kwigaragaza neza mu gihe hagiye kuba umukino usahuza PSG na Real Madrid.
Amakuru akomeza avuga ko Kylian Mbappe azerekeza muri Real Madrid akaba ari nayo mpamvu yanze kongera amasezerano muri PSG, Real Madrid mu Mpeshyi y’umwaka washize ikaba yaranashatse kumugura amafaranga angana na miliyoni 171 z’amayero n’ubwo bwose yari asigaje umwaka umwe.
Gusa Mbappe kugeza n’ubu akaba ataragira icyo atangaza kuri Real Madrid, ariko bikaba binumvikana kuko bitegura kwakira Los Brancos kuri Parc Des Princes mu cy’umweru gitaha mu mikino ya Champions League.
Nikolas Anelka wakiniye Real Madrid ndetse na PSG akaba yemeza ko ntakabuza Mbappe bizarangira akiniye ikipe ya Real Madrid ikinira I Santiago Bernabeu, kandi akaba yemeza ko nta ngaruka zirimo aramutse ajyiye muri Real Madrid.
Nikolas Anelka akaba yaratangaje ko Messi akiza muri PSG yakekaga ko bizabuza Mbappe kugenda ariko bikaba ahubwo byarongereye amahirwe ya Real Madrid mu gutsindira uyu rutahizamu wa PSG ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.