Ahari inzu hasigaye ibibanza: Mu mafoto 10 reba uburyo intara y’Iburengerazuba yashegeshwe n’ibiza byatwaye abantu n’ibintu.
Ku wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yemeje ko hamaze kumenyekana abantu 130 bitabye Imana, ndetse ngo bashobora kwiyongera kuko hari abataraboneka, nk’abatwawe n’imigezi nka Sebeya mu Karere ka Rubavu.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.
Ibimaze gutangwa kugeza ubu birimo toni 60 z’ibiribwa birimo 30 za kawunga na 30 z’ibishyimbo, n’ibikoresho by’ibanze birimo ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibindi.
Aya ni amafoto yafashwe agaragaza tumwe mu turere nka Rubavu n’ahandi uko hasenyutse nyuma yibiza.