in

Agiye guca impaka mu Rwanda hose! Niyonzima Olivier Sefu agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye ikina Champions League

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali, Niyonzima Olivier Sefu agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda nyuma y’iyi sezo hatagize igihinduka.

Hashize igihe Niyonzima Olivier Sefu bivugwa ko agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda nyuma yo gukomeza kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda. Mu minsi yashize havuzwe cyane ko Sefu yaba yarashatswe cyane na SIMBA SC ariko iyi dosiye ntiyongera kuvugwa.

Uyu mukinnyi aheruka gutangariza Radio 10 ko yamaze kumvikana na SIMBA SC nyuma yo kuganirizwa na Robertihno umaze igihe gito atoza iyi kipe yaje avuye muri Vipers yo mu gihugu cya Uganda.

Biteganyijwe ko uyu musore ubwo iyi sezo izaba irangiye azahita yerekeza muri iyi kipe hatagize igihinduka cyane ko bamaze kumvikana byose akeneye kugirango ayikinire.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Andi makuru mashya asohotse nonaha areba abanyeshuri bose mu gihugu

UCL: Real Madrid yagarutse mu Bwongereza ,Man City isubira mu Budage!Tombora yose ya ¼ uko yagenze