in

Agezweho muri Siporo: Tottenham Hotspur yari iyoboye Premier League yajombwe igikwasi mu gisebe

Agezweho muri Siporo: Tottenham Hotspur yari iyoboye Premier League yajombwe igikwasi mu gisebe.

Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangiye shampiyona ya Premier League neza gusa ubu isosi yayo ikomeje kugwamo inshishi ubutitsa ari nako biyigiraho ingaruka mbi zo gutakaza umwanya wa mbere yari imaze iminsi yarakabye.

Tottenham Hotspur nyuma yo kugarikwa n’ikipe ya Chelsea iyitsinze ibitego 4-1 yongeye gukandwa ahababaza n’ikipe ya Wolves aho yayitsinze ibitego 2-1 byose byatsinzwe iminota 90 y’umukino yarangiye.

Abakinnyi batsindiye ikipe ya Wolves ni:

1. Sarabia wagiteretsemo ku munota wa 90+1 w’umukino

2. Lemina wagiteretsemo ku munota wa 90+7 w’umukino ni mu gihe igitego kimwe rukumbi cy’ikipe ya Tottenham Hotspur cyatsinzwe na Johnson ku munota wa 3 w’umukino.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yayihannye idakoresheje agatoki! APR FC yatsinze murumuna wayo nta miyaga ishyizemo

Reba videwo y’uburyo wamukinnyi witwa Raphael yaguye mu kibuga agahita apfa – videwo