Venantien ni umubyeyi ugeze mu zabukuru yiga mu mashuri abanza aho ageze mu mwaka wa gatatu wa mashuri abanza, aho avuga ko yavukijwe amahirwe yo kwiga akiri umwana aho yabaga ari kuragira amatungo y’iwabo.
Venantie yiga mu ishuri ribanza rya Kabere aho yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Mu ishuri yigamo umwana muto urimo afite imyaka umunani y’amavuko.
Uyu mubyeyi avuga ko akigera kuri iki kigo abanyeshuri bamwiruga inyuma bibaza ukuntu yaje kwiga kandi akuze. Uyu mubyeyi avuga ko hari abamubaza impamvu yaje kwiga kandi akuze ndetse bakanbimusekera gusa ariko ngo we azi icyo ashaka.
Ku bijyanye n’ubuzima bwe, Venantie avuga ko afashwa n’umwana we uba i Kigali aho amwishyurira ishuri ndetse akanamufasha mu mibereho ye ya buri munsi.
Inzozi za Venantie n’ukwiga akarangiza amashuri yisumbuye ndetse akamenya n’icyongereza. Kuri ubu Venantie afite umwana umwe n’abuzukuru bane.