in

Agatoki ku kandi! Umunyamwenya Zaba Missed Call n’umukunzi we mu munyenga w’urukundo (Video)

Ntako bisa iyo ufite uwo ukunda nawe akagukunda maze mugakundana bizira uburyarya. Umunyarwenya Zaba Missed Call amaze igihe mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’igitonore witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda muri 2021 ariko ntiyagira ikamba yegukana. Uyu mukobwa akaba yitwa Nkusi Linda.

Zaba Missed Call bishoboka ko yakurikiranye neza iri rushanwa maze abengukwa uyu mwari byatumye aza kumwegera amugezaho umushinga wo gukundana, ubu urukundo rukaba rugeze aharyoshye ndetse ibisigisigi byarwo bikaba bisangizwa ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

Zaba Missed Call udahwema gushyira amashusho n’amafoto kuri Instagram yerekana kandi ataka umukunzi we, yashyize amashusho kuri uru rubuga ari kumwe n’umukunzi we ndetse ubona akanyamuneza ari kose ku maso yabo bombi maze ayaherekesha indirimbo ya The Ben irimo amagambo aryoshye y’urukundo.

Reba amashusho hano hasi.

https://www.instagram.com/tv/CZoOl-4l6EV/?utm_medium=copy_link

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatunguwe no gusanga yarameze imisatsi n’amenyo muri nyababyeyi

Amashusho ya Dj Brianne abyina yambaye isutiye gusa yakongeje instagram