in ,

Agashya: Mu gihe ntanumwe wabikekaga, Real Madrid ikoze agahigo katazigera gakorwa nindi kipe iyo ariyo yose ku isi

Zizou happy

Mu gihe abakunzi ba Real Madrid bari bamaze kwiheba bitewe nuko ikipe yabo yagurishije abakinnyi bayo bakomeye yo ntigure numwe ukomeye uzaza kubasimbura, icyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru Marca cyagaragaje agahigo gakomeye ikipe ya Real Madrid yakoze, mu gihe yagurishaga abakinnyi bayo kugirango izaguremo umwe itezeho amakiriro.

Real Madrid muri uyu mwaka yagurishije Alvaro Morata kuri Miliyoni 80 z’amayero mu ikipe ya Chelsea, itiza James Rodriguez kuri Miliyoni 10 z’amayero mu ikipe ya Bayern Munich, igurisha Danilo miliyoni 30 z’amayero mu ikipe ya Manchester City, igurisha Mariano kuri Miliyoni 10 z’amayero muri Lyon ndetse inagurisha Llorente muri Real Sociedad kuri Miliyoni 6 z’amayero tutibagiwe Burgui muri Alaves kuri Miliyoni 3 z’amayero byose hamwe biakaba Miliyoni 137 z’amayero, gusa benshi batekerezaga ko ari igihombo kandi mubyukuri ariwo mubare iyi kipe yari yakoze kugirango izabashe kugura umufaransa Kylian Mbappe kuri Miliyoni 120 z’amayero inasagure Miliyoni 17 z’amayero zo kubika. Iyi mibare akaba ari ikipe ya Real Madrid ibashije kuyikora mu mupira w’amaguru kuva wabaho aho bifuza kugura umukinnyi uhenze badakoze kumafaranga yabo ahubwo bagurishije bamwe mu bakinnyi yari ifite batakoreshwaga. Aka akaba ariko gahigo iyi kipe ikoze gakomeye muri iyi mpeshyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ikintu cyatangaje abantu cyane Jose Mourinho yasabye Real Madrid ajya kuyivamo

Isomere ikintu gikomeye Amber Rose yakuye kuri Kanye West ubwo bari mu rukundo