in ,

Agashya: Iryavuzwe riratashye Safi Madiba yamaze kubona umusimbura wa Judith

Nyuma y’iminsi mike umugore wa Safi banakoranye ubukwe Niyonizera Judith yerekeje muri Canada Safi kuri ubu yamaze kumusimbuza undi mukobwa ndetse bari no kubana.

Niyibikora Safi wasezeranye na Niyonizera Judith kuzabana nk’umugore n’umugabo nyuma yaho baviriye mu kwezi kwa buki muri Zanzibar umugore wa Safi Judith akaba yarahise yerekeza muri Canada aho bivugwa ko hari ibibazo yari yagiye gukemura Safi nawe akaba yahise amusimbuza undi mukobwa.

Umukobwa kuri ubu uri kumwe na Safi akaba yitwa Sandrine Mamy uyu mukobwa akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boyz yitwa Mama uyu mukobwa kuri ubu akaba ariwe uri kubana na Safi Madiba munzu.

Sandrine Mamy Safi yasimbuje Judith

Ibya Safi na Judith bikaba bikomeje gutera benshi urujijo aho bamwe bibaza niba uyu Judith naramuka agarutse mu Rwanda azabana na Safi cyangwa niba urukundo rwaba bombi rwaba rwararangiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platinumz yatutswe aratokozwa kubera ikintu kidasanzwe yakorewe na Asinah ushinjwa kumukunda urwo atakunze Riderman

Undi mukobwa ubaye uwa 3 wikurikiranya yemeje neza akoresheje IFOTO yavugishije benshi ko uyu mukinnyi ukomeye mu Bwongereza ariwe ufite ubugabo burebure kw’isi