Mu busanzwe iyo habayeho igereranywa hagati y’ikipe ya Fc Barcelona na Real Madrid, ikiri inkuru nziza i Barcelona kibari ari inkuru mbi i Madrid, ni gake cyane uzasanga aya makipe ahuje inkeke bitewe n’ukuntu yo ubwayo ahangana gusa inkuru yazindukiye mu binyamakuru AS na Marca byabaye agahinda ku mpande zombi.
Byari byarifujwe n’abafana ku mpande zombi bo mu bihugu by’ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika ko umukino wa mbere urebwa ku isi ariwo El Classico uhuza aya makipe yombi wajya rimwe na rimwe ubera ku mugabane wa Aziya mu gihugu cy’ubushiwna cyangwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, gusa abafana bo muri Espagne baho aya makipe akomoka babyamanigaye kure kuko nabo baba bashaka kureba aya makipe yabo yesurana. Gusa nyuma y’ubwumvikane bw’abayobozi b’aya makipe ndetse na Federation, icyemezo kikaba cyafashwe cyuko hari imikino imwe nimwe ihuza aya makipe izajya ibera kuri iyi migabane ndetse hakaba hari n’indi mikino igiye ikomakomeye yo muri Champiyona ya Espagne izajya ibera kuri iyi imigabane yindi nkuko byari byifujwe mu rwego rwo kongera umubare wabakurikirana Champiyona ya Espagne. Igisigaye akaba ari ukumenya ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa.