Umugore wo muri Amerika yavuze uburyo yabuze umugabo we mu gihe yari amukeneye, dore ko yari agiye kwinaruka umwana wabo
Haley Parke ni umugore w’imyaka 28 ukomoka muri leta ya Connecticut muri Amerika yatangaje ko yabuze umugabo we witwa Jb Parke w’imyaka 33 y’amavuko azize indwara ya kanseri nyuma y’amasaha macye amaze kwibaruka umwana we wa kabiri.
Ubwo hari hasigaye ibyumweru bitatu ngo uyu mugore yibaruke umwana nibwo uyu muryango wamenye inkuru mbi ko Jb Parke ubuzima bwe bumeze nabi ndetse ko asigaranye iminsi micye yo kubaho. Uyu mugabo yari ahanganye n’iyi ndwara kuva muri Mutarama uyu mwaka 2021.
Igihe cyo kubyara cyarageze maze abaganga bafasha Haley kubyara abazwe, nyuma bahita bajyana umwana wari umaze kuvuka wiswe John Beeson Parke bamushyira Se aho yari arwariye ndetse ari guhumeka umwuka wa nyuma.
Jb Parke na Haley Parke bari bamaze imyaka itatu babana ndetse banafitanye umwana w’umuhungu ufite umwaka umwe w’amavuko akaba n’imfura yabo, yakurikiwe n’uyu baherutse kwibaruka.
Kuwa 28 Ugushyingo nibwo Jb Parke yajyanwe mu bitaro ya Hartford Hospital. Hashize iminsi ageze muri ibi bitaro bamubwiye ko asigagaranye amezi atandatu gusa yo kubaho nyuma biza guhinduka biba iminsi.
Ubwo umunsi wo kubyara wageraga abaganga babwiye uyu mugore ko umugabo we asigaje amasaha macye bityo kugira ngo abone umuhungu we mbere yo gushiramo umwuka nuko yareka akabyara abazwe.
Nyuma yo kumva icyo abaganga bamubwiye Haley yagize ati: ‘Ntakindi ntekereje, naravuze ngo “Reka tubikore” ndetse bahita babikora.” Bidatinze mu minota 20 gusa Haley yahise abyara umwana w’umuhungu maze abaganga bahita bamujyana aho Se aryamye bamushyira mu gituza cye.
Haley yakomeje agira ati: “Yahumetse umwuka wa nyuma afite umuhungu wacu mu gituza ndetse nanjye mufashe ikiganza.”