in

NdababayeNdababaye

Agahinda ka Jacqueline udafite amaboko wishuye abasore ngo bamutere inda.

Uyu mubyeyi witwa Jacqueline watemwe n’abicanyi amaboko nyuma yo guhitana ababyeyi be n’abandi bavandimwe, ubumuga bamusigiye bwatumye abengwa n’abasore, abaho ntawe umubaza akazina ahitamo kwishyura amafaranga umugabo umutera inda.

Uyu mubyeyi aganira na Afrimax English kuri Youtube yagarutse ku gahinda aterwa no kuba afite ubumuga bwo kutagira amaboko yatewe n’abagizi ba nabi.


Ngo abicanyi bamugezeho bamutemye amaboko yose, bamukuramo ijisho, baramukubita bamusiga ari intere, ari hafi gushiramo umwuka. Ngo nyuma yaho, haje uwitwa Grace maze amujyana kwa muganga. Nyuma yo gutangira gukira, ngo Grace niwe wakomeje kumwitaho, cyakora nawe akagerageza kwikorera byose kuko rimwe na rimwe Grace yabaga adahari kandi n’ababyeyi barabishe ndetse n’abavandimwe be! Ibi ngo byatumye abaho mu buzima bubi nta mubyeyi, mbese arahangayika bikomeye.

Aho amariye gukura, ngo ntiyagize amahirwe yo kubona abasore bamutereta cyangwa byibuza ngo banamubaze akazina! Ibi byatumye abona agiye gusaza atabyaye, maze ahitamo gushaka umugabo amwishyura amafaranga, ngo amutere inda kuko abasore yabonaga baramubenze kubera ubumuga bwo kutagira amaboko.

Jacqueline avuga ko byose yabitewe nuko yifuzaga byibura kugira uwo yakwita uwo mu muryango we, bituma afata umwanzuro wo gushaka uburyo yabyara akagira n’uwo yakwita umugabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umufana yasabiye abatazi gutandukanya Vestine na Dorcas

Ibyo Ndimbati yabwiwe nyuma yo kugaragaza ko agiye kubyarana na Bijoux.