Kuri uyu wa gatanu nibwo champiyona y’ubwongereza(English Premier League) ikurikirwa n’abatari bake ku isi yose izaba yongeye gutangira aho ikipe ya Arsenal izakira Leicester City ku mukino wa mbere. Indi mikino y’umunsi wa mbere ikaba izakomeza kuwa gatandatu no ku cyumweru. Gusa amwe mu makipe akaba yaragize ibyago byo gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye bitewe n’impamvu zitandukanye. Muri iyi nkuru tukaba twabakoreye urutonde rw’abakinnyi 9 batazakina umunsi wa mbere wa Champiyona ndetse n’indi minsi izakurikiraho imwe nimwe bitewe n’ibibazo by’imvune bagize muri Saison ishize ndetse no mu mikino ya Pre-Season amakipe yabo yakinnye muri iyi mpeshyi bakaza kuyivunikiramo.
9.Calumn Wilson ukinira ikipe ya AFC Bournemouth
8.Santi Cazorla ukinira ikipe ya Arsenal uzanagaruka mu kibuga atinze bitewe nuko imvune ye yanze gukira neza kuva saison ya 2015/2016
7.Seamus Coleman myugariro w’ikipe ya Everton
6.Michail Antonio ukinira West Ham United
5.Robert Huth myugariro wa Leicester uzava mu mvune mu kwezi kwa Cyenda kurangira
4.Fernando Llorente rutahizamu w’ikipe ya Swansea watumye itamanuka muri Saison ishize nawe ntazatangirana nayo
3.Adam Lallana w’ikipe ya Liverpool nawe ntazatangirana Saison n’ikipe ye
2.Danny Rose myugariro w’ikipe ya Totthenham Hotspurs wavunitse mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka nawe azagaruka mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi
1.Eden Hazard rutahizamu w’ikipe ya Chelsea nawe wavunikiye mu ikipe y’igihugu mu mikino ya gicuti nawe ntazatangirana n’ikipe ye ku mukino wa mbere wo kurwana ku gikombe batwaye Saison ishize.