Bimwe mu bigugu bikunze kugira umwami ndetse bikanagira umuperezida uyoboye ariko bakanga kuva ku muco wabo gakondo wo kugira umwami nyiri igihugu.
Nyuma y’igihe kirekire umuryango w’ibwami warananiwe kumvikana k’ugomba gusimbura se, uwitwa Misuzulu ka Zwelithini yahawee ikamba ry’ubwami mu muhango gakondo wabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Afurika y’Epfo.
Ubwami bw’Abazulu muri Afurika y’epfo bufite amateka akomeye ku isi yose kuko ari bwo bwatsinze ingabo z’Abongereza mu ntambara yo mu 1879 yabereye ahitwa Isandlwana. Izindi ntambara zakurikiye iyi zabaye mbi ndetse zamenekeyemo amaraso menshi.
Zwelithini yatabarutsee umwaka ushize aho yari afite abagore batandatu ndetse yategetse mu myaka irenga mirongo itanu. nyuma ubwami bucikamo ibice bitatu byari bifite uwo bishyigikiye buri gice n’uwo gishyigikiye.
Misuzulu w’imyaka 48 ni we byarangiye yimitswe ariko abo mu muryango w’ibwami bavugaga ko atari we ukwiye kwima ingoma ya se kuko ari we yayiraze ubwo yari akiriho mu muhango wabereye ku ngoro ya y’ubwami ya KwaKhangelamankengane witabiriwe n’abantu ibihumbi.