Afite ingona mu mufuka! Hamenyekanye impamvu yatumye Isimbi yirukanywa muri Kigali Boss Babes.
Hashize iminsi mike cyane hamenyekanye inkuru ko itsinda rya Kigali Boss Babes ryamaze gutandukana n’umwe muba nyamuryango baryo, ariwe Isimbi Model.
Amakuru ari kuvugwa, avuga ko nubwo uyu mudamu yavuze ko yavuye muri iritsinda, ntago ariwe wikuyemo ahubwo yirukanywe na bagenzi be kubera kutubahiriza amategeko yabo.
Ubusanzwe iyo uri kwinjira muri ririya tsinda uba wemeye kuzajya byibuza usohora million 4 ku kwezi mu bikorwa byaryo.
Gusa biravugwa ko aya mategeko yabo atayabashaga ndetse ko we yabibonaga nk’uburyo bwo gusesagura dore ko we afite umugabo n’umwana mukuru.
Ndetse ibikorwa byaba bakobwa we byaramugoraga cyane kubiboneka mo kuko aba agomba no kwita ku muryango.