in

Adil wishoye mu rubanza na APR FC ashobora kugarukwa akabura byose nk’ingata imennye

Uwahoze atoza ikipe ya APR FC, Adil Erradi Muhammed ashobora gutsindwa mu kirego yarezemo iyi kipe mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil yareze APR FC nyuma y’uko ku wa 15 Ukwakira 2022 iyi ikipe ya muhangaritse mu nshingano mu gihe cy’ukwezi.

Akimara guhagarikwa mu nshingano zo kuba umutoza mukuru, ntabwo yabyishimiye aho yavugaga ko uburyo yahagaritswemo butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye.

Amakuru ahari, avuga ko nyuma y’uko igihe cy’ibihano kirangiye, AP FC yamwandikiwe ibaruwa imugarura mu kazi gusa we arabyanga.

Nyuma yo kuregwa muri FIFA, APR FC yasabwe gutanga ibisobanuro aho yerekanye ko mu gihe yari yarahagaritse uyu mutoza yakomezaga kumuhemba ndetse n’ibihano birangiye yamusabye kugaruka mu kazi gusa we yarabyanze.

Nk’uko tubikesha UMUSEKE waganiriye n’abanyamategeko bari gukurikirana iki kirego, ngo ni uko ku kigero cya 75% APR FC isa n’iyatsinze uyu mutoza.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ingumi ngo ziravuza ubuhuha! Umugabo ufite ubumuga ugendera mu kagare akubise umugabo muzima amubuza no gutora amabuye

Umugabo ufite abagore 6 mu nzu imwe yiyemeje kubatera inda icyarimwe kubera impamvu imwe gusa – AMAFOTO