Burya ni akazi nubwo abenshi bavuga ko ari umuhamagaro w’Imana bafite kuko abapasiteri birukanwe mu itorero rya ADEPR banze kuvamo ahubwo bakoze inama ishaka ko basubizwa mu kazi.
Ni abapasiteri birukanwe n’ubuyobozi bw’iri torero ariko bakanga kuvamo bavuga ko birukanywe binyuranyije n’amategeko bityo bakaba bari bateguye kwandikira Perezida wa Repeburika kugira ngo abakemurire ikibazo babiye nacyo.
Umwe yagize ati “Kuba bajyanye abayobozi bacu twumva ari byiza kuko twumva akarengane twakorewe muri ADEPR kamenyekana kuko ntabwo twiteguye kutumvikanisha ikibazo cyacu.
Cyakoze ntago byabashije kubahira kuko police yarabatatanyije abandi irabajyana hasigara bake nubwo bavuga ko batazacika intege bazakora uko bashoboye kose bagahabwa ubutabera nkuko tubikesha ukweziTv.
Umwe mu basigaye yagize ati “Kuba babatwaye tuzi ko ubuyobozi bwacu ari bwiza bukurikirana abantu bikurikije amategeko kandi neza ahubwo nibwo ikibazo cyacu kigiye kurushaho kumvikana kuko twari twarabuze uko kigera kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”