ikipe y’igihugu ya Nigeria ndetse na Atalanta yo mu Butaliyani, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2024 muri Afurika, mu birori by’ibihembo bya CAF byabereye i Marrakech muri Maroc ku wa Mbere, taliki 16 Ukuboza 2024.
Ibihembo byatanzwe mu nyubako ya Palais des Congrès, ahitabiriye abantu batandukanye barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’abakinnyi b’ibyamamare nka Victor Wanyama, Mohamed Zidan, na Seydou Keita.
Mu yindi mihigo, Lamine Camara ukinira AS Monaco na Senegal yegukanye igihembo cy’umukinnyi muto w’umwaka, naho Cote d’Ivoire yegukana igihembo cy’ikipe y’igihugu nziza mu bagabo, mu gihe Nigeria yabaye ikipe nziza mu bagore. Igihembo cy’umutoza mwiza cyagenewe Emerse Faé, watoje Cote d’Ivoire igatwara igikombe cya Afurika.
Seriou Guirassy, Achraf Hakimi, Simon Adingra, na Ronwen Williams bari mu bakinnyi b’ihariye bagiye bafatwa mu bikorwa byo gutanga ibihembo.