Adel Amrouche, umunya-Algeria w’imyaka 56, ni umutoza w’umupira w’amaguru ufite uburambe mu makipe atandukanye muri Afurika no ku isi. Yavukiye i Kouba muri Algeria ku wa 7 Werurwe 1968, akaba afite ubwenegihugu bwa Algeria n’u Bubiligi. Mu mateka ye y’ubutoza, Amrouche yagiye atanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye.
Yatangiye urugendo rwe rw’ubutoza mu 1995 nk’umuyobozi wa tekiniki muri FC Brussels mu Bubiligi. Yaje gukomeza nk’umuyobozi mukuru wa R.U. Saint-Gilloise kugeza mu 2002, aho yerekeje muri DC Motema Pembe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu 2004, yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Guinée équatoriale, nyuma agaruka muri DC Motema Pembe. Nyuma yo kugenda yerekeza mu makipe atandukanye, yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’u Burundi kuva mu 2007 kugeza mu 2012, akaba yarabashije kuyihesha itike y’igikombe cya Afurika.
Yakomeje urugendo rwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya mu 2013, agaragaza ubuhanga mu gutoza amakipe y’ibihugu. Nyuma y’aho, yagiye mu makipe nka USM Alger, Libya, MC Alger, Botswana, Yemen na Tanzania, aho yagiye ashyira imbaraga mu kubaka amakipe akomeye.
Nyuma yo gutandukana na Torsten Spittler, wari umutoza mukuru w’Amavubi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahisemo Adel Amrouche nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu. Amakuru yemeza ko yamaze kumvikana na FERWAFA ku masezerano yo gutoza Amavubi, akaba afite inshingano zo gutegura neza ikipe izakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. U Rwanda ruzakina na Nigeria ku wa 17 Werurwe 2025, ndetse na Lesotho ku wa 24 Werurwe 2025.