in

Adel Amrouche mu nzira zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi

Adel Amrouche, wahoze ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, yamaze kumvikana na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo kugira ngo atoze Amavubi. Uyu mutoza ukomoka muri Algeria, akaba anafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni we watoranyijwe mu batoza batatu batoranyijwe mu rutonde rurerure rw’abifuzaga uwo mwanya. FERWAFA ivuga ko uyu mutoza ari igihamya cy’icyerekezo gishya cy’ishyirahamwe, aho bashaka abatoza bafite ibigwi n’ubushobozi bwo guteza imbere ikipe y’Igihugu.

Amrouche afite ubunararibonye mu gutoza amakipe yo muri Afurika. Yigeze guhagarikwa na CAF kubera amagambo yatangaje mu gikombe cya Afurika giheruka, ariko yari umwe mu mpuguke eshanu zifatanya na Arsène Wenger mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi. Yatoje u Burundi hagati ya 2007 na 2012, aho yafashije abakinnyi barenga 15 kubona amakipe i Burayi, barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza. Yanatoje Kenya ayihesha igikombe cya CECAFA cya 2014, ndetse ajyana Tanzania mu gikombe cya Afurika akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato.

Uyu mutoza afite Licence ya UEFA Pro, kandi yari asanzwe ari umwe mu batoza b’inzobere mu Bubiligi, aho yatozaga abandi batoza barimo Luc Eymael wigeze gutoza mu Rwanda. FERWAFA yizeye ko ubunararibonye bwe buzafasha Amavubi kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.

Amavubi ari kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, aho bazakina na Nigeria ku wa 17 Werurwe ndetse na Lesotho ku wa 24 Werurwe. Iyo mikino izabera kuri Stade Amahoro, kandi Amrouche ashobora kuzaba ayoboye Amavubi muri iyo mikino.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze ku makuru yuko Robertinho yirukamwe

Nyuma y’ibiganiro birebire na bayobozi ba rayon sport, Fall Ngagne yemeye imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bwa Murera ku bijyanye n’imvune ye