“Iyo ndi konsa umugabo wange biranezeza!” Umugore witwa Rachel yatanze ubuhamya bw’uburyo konsa umugabo bifite akamaro kuri we ndetse n’umugabo we
Umugore witwa Rachel Bailey w’imyaka 30 y’amavuko yatangarije abantu uburyo yonsa umugabo we Alexander n’uburyo byatangiye.
Ubwo uyu mugore yari ari kwitegura kubyara umwana we wa gatatu ndetse afite undi ari konsa nibwo yatangiye kujya yonsa umugabo we.
Umunsi umwe byabaye ngombwa ko Rachel n’umugabo we bajya kure bagasiga abana ndetse aho bari bagiye ntabwo bari bajyanye umwe bonsa.
Aho hantu bagombaga kumarayo iminsi ibiri, ubwo bari bari aho hantu bagiye, Rachel yatangiye kugira ikibazo kubera kutonsa ndetse biba ngombwa ko umugabo we azajya amufasha kwikama kugirango amashereka atazamutera indwara.
Kuva ubwo umugabo yatangiye kujya yonka umugore we kugirango atagira ikibazo, gusa byaje kurangira bombi bumvise ari byiza bahitamo gukomeza kubikora.
Imyaka ibaye 6 uwo mugore yonsa umugabo we, ndetse yemeza ko konsa umugabo we ari bimwe mu bintu bituma umubano wabo utazamo agatotsi.
Kuva igihe umugabo yagiriye ku ibere, ubu amaze neza uruhu rwarakeye, azana itoto ku maso, ndetse aranabyibuha.