Ubusanzwe hari ibintu umwana arimdwa kureba cyangwa kumva kuko bituma yangirika mu mutwe bigatuma imikurire ye itagenda neza.
Mu rugo rero hari amakosa ababyeyi bakora abana babo bumva cyangwa bareba bigatuma bangirika mu mutwe kuko biba birenze ubwenge bwabo.
Ikosa rya mbere ababyeyi bakwiye kwirinda gukorera imbere y’abana babo ni ukubwirana nabi cyangwase gusuzugurana (intonganya).
Aha iyo umubyeyi umwe abwiye nabi mugenzi we cyangwa akamusuzugura abana bumva, bibagiraho ingaruka mu mikurire yabo ku buryo bishobora no gutuma nabo bumva ko uwo mubyeyi ntacyo amaze bakanamusuzugura.
Ikindi kandi burya si byiza gukora igikorwa cy’abashakanye (gutera akabariro), abana bumva cyangwa bareba kuko bishobora gutuma nabo bajya kubigerageza bakiri bato.
Ikiza ni uko mu gihe hari ibyo ababyeyi batumvikanaho, bakwiye kujya kubikemurira ahatagerwa abana, mu gukora igikorwa cy’abashakanye bikwiye gukorerwa mu cyumba cy’ibanga(ni icyumba kitaruye icy’abana)